( 0 Votes ) 
Created on 05 April 2016 Written by Dr Rachna Pande
Hits: 7
Print

Imvugo “ibiribwa mvabimera” cyangwa vegetarian food mu rurimi rw’icyongereza, ikubiyemo ibyo kurya byose bikomoka ku bimera. Ibi birimo imboga rwatsi, imbuto, ibinyampeke n’ibinyamisogwe, amata n’ibiyakomokaho.  Umuntu utarya inyama kubera  imiziririzo y’idini, umuco cyangwa kubw’impamvu z’umubiri we bamwita “Vegetarian”. Vegetarian w’ukuri rero ntarya inyama iyo ariyo yose.

  User Rating:  / 0
( 0 Votes ) 
Created on 19 October 2015 Written by DR. RACHNA PANDE
Hits: 140
Print

 

Buri muntu wese agira icyo akora haba mu rugo, ku kazi, mu ruganda n’ahandi hose haba akazi cyangwa bizinesi. Ushobora kuba ukora umurimo ukubeshaho cyangwa utuma ubona ibyo umuryango ukeneye. Ndetse n’umwana nawe hari uturimo akora mu rugo kugira ngo afashe abandi.

 

Amaboko n’amaguru bigufasha mu gukora imirimo itandukanye  naho umugongo uba inkingi ishyigikira amaguru n’amaboko. Hashize ibinyejana byinshi umuntu yaravumbuye ubuhanga bumufasha gukora imirimo, ariko ibyo ntibyabujije ko habaho ibibazo byinshi bibangamira ubuzima . Bimwe muri ibyo bibazo ushobora kubyirinda bitewe n’uburyo uhagararamo cyangwa wicaramo igihe ukora akazi kawe.

 

Kimwe mu burwayi abantu bakunze guhura nabwo ni ukurwara umugongo. Ubwo burwayi bukunze kuza igihe umuntu ari igikwerere/ijigija cyangwa mu gihe cy’ubusaza ariko umuntu ashobora kugira ubwo burwayi akiri muto. Kumva umugongo wabaye nk’igiti ni bimwe mu biwutera kubabara. Urubyiruko rushobora kugira ikibazo cy’umugongo bitewe n’ukwirega kw’imikaya y’uruti rw’umugongo cyangwa kugorama k’urutirigongo.

 

Umugongo ushobora guterwa n’ibintu byinshi ariko ushobora kubyirinda. Kuko umuntu agenda akoresheje amaguru abiri, kubera uburemere umugongo urakora cyane, iyo umuntu awukoresheje nabi nka rasoro akihengeka uko ashatse umugongo urahababarira cyane bikawutera kurwara. Kwirinda umugongo ni ibintu byoroshye cyane. Umuntu agomba guhora ahagaze/yicaye neza adahese umugongo.

 

Niba ugiye gufata ikintu hasi ni byiza gupfukama, umugongo ugororotse hanyuma ugahaguruka utunamye. Ni byiza kwicara ku ntebe zikomeye inyuma aho ushyira umugongo aho kwicara ku ntebe zinepa inyuma aho wegamiza umugongo. Si byiza kuryama kuri matora zorohereye cyane kuko umugongo ntuba uri ahantu hawufasha gukora neza.

 

Iyo bibaye ngombwa ko uterura ikintu kiremereye ugomba kugiterurisha amaboko yombi kandi ukagifatira imbere. Ibi bituma umugongo utahangirikira.

 

Kugabanuka k’ubushobozi bwo kureba neza na cyo ni ikibazo gishobora kwirindwa. Kubera ko ikoranabuhanga cyane cyane ikoreshwa rya mudasobwa n’ibindi bikoresho nka televiziyo, za ayipadi rigenda ryiyongera usanga n’abana basigaye bambara indorerwamo zikomeye haba mu bihugu byateye imbere no mu biri mu nzira y’amajyamabere.

 

Abana bagomba kwigishwa ko atari byiza kureba televiziyo no kureba muri mudasobwa igihe kirekire. Si byiza kureba televiziyo uyegereye kuko byangiza amaso. Niba ukoresheje mudasobwa cyangwa urebye televiziyo igihe kirekire hanyuma ukaribwa mu maso, ni byiza gufunga amaso mu minota mike hanyuma ukayafungisha ibiganza kugira ngo imikaya y’amaso iruhuke.

 

Igihe usoma ugomba kugenzura ko urumuri atari ruke cyangwa rwinshi. Ugomba gukora ku buryo hatagira igicucu gihuma ipaji uri gusoma. Ibi bituma iyo usoma amaso adakoresha ingufu nyinshi bikaba byayaviramo kwangirika.

 

Hari ibindi bibazo by’ubuzima bishobora guterwa no gukoresha mudasobwa igihe kirekire. Kimwe muri ibyo ni ukumva hari utuntu tumeze nk’amahwa mu ntoki no mu kiganza. Kugira ngo ubyirinde  ni ukugabanya kwandika igihe kirekire.

 

Igihe wandika kuri mudasobwa ugomba gucishamo ukaruhuka kugira ngo akaboko karuhuke. Kubabara mu ijosi na byo biterwa no gukoresha mudasobwa igihe kirekire. Mu rwego rwo kwirinda icyo kibazo ni byiza gukoresha mudasobwa itegereye cyane amaso. Iyo wandika kuri mudasobwa ugomba kuba wicaye neza udahengamye ijosi riringaniye n’ibyo wandika.

Imodoka nazo zabaye igikoresho gisanzwe cy’ubuzima aho ugenda igihe kirekire ari yo ukoresha. Ariko iyo utwara imodoka hari ibyo ugomba kwitwararikaho kugira ngo wirinde ikibazo cy’umugongo, ijosi n’amaguru.

 

Naho ubundi abantu benshi basigaye barwara umugongo cyane, bakumva mu ijosi hari utuntu tubajomba tumeze nk’amahwa, mu maguru no mu maboko bikaba uko, akumva mu ntoki , mu maboko, mu maguru hari utuntu tudasanzwe tumurya, mbese mu bice byose by’umubiri bikoreshwa mu gutwara imodoka. Ibi bikunze kuba ku batwara imodoka ahantu harehare. Ndetse n’abagenzi bakunze kuribwa umugongo iyo bakoze urugendo rurerure mu modoka.

 

Ugomba kwitonda ukamenya niba umugongo udahetamye igihe utwara imodoka. Iyo utunganyije intebe neza ukumva umugongo ntuhagaze neza ugomba gushyiraho umusego inyuma kugira ngo utume umugongo uhagarara neza. Za retorovizeri n’ikirahuri kigufasha kureba inyuma bigomba kuba bitunganyije ku buryo ushobora kureba aho ushaka hose utunamye cyangwa ngo uhine ijosi.

 

Ugomba kwitwararika iyo utwara igare cyangwa moto. Ibyinshi muri ibi binyabiziga bikenera icyuma batera nk’umugeri kugira ngo bagihagurutse. Uko gukubita umugeri icyo kinyabiziga bitera ububabare akaguru cyangwa ikirenge ndetse n’umugongo iyo utabyitondeye. Ugomba gukandagira cya cyuma cyatsa moto umugongo uhagaze neza  kandi ugakandagira buhoro. Ibyo bikorwa ufata neza ikinyabiziga cyawe ugahora ugishyiramo amavuta kandi ugisukura.

Umugongo wawe ugomba guhora ugororotse ukirinda kunama igihe woga cyangwa usukura inzu. Ni byiza gukoresha amaboko abiri kugira ngo utananiza cyane ukuboko kumwe. Ibi ni byo bishobora gutera kumva ufite utuntu tukujomba mu maboko n’amaguru cyangwa  akagagara bitewe n’iyo mirimo.

 

Uburiri bukomeye bufite matora n’agasego gato bituma umuntu asinzira neza.

 

Indyo yuzuye ni ingenzi cyane mu kubungabunga umubiri wacu. Imyitozo ihoraho ituma amaguru n’amaboko ndetse n’umubiri wose muri rusange ukora neza. Iyo wise ku ndyo yuzuye , ugakora imyitozo ngororamubiri buri munsi kandi ugahora uhagaze neza utunama cyangwa ngo wihengeke cyane bituma ugira ubuzima bwiza.

 

Dr. Rachna Pande ni Inzobere mu buvuzi bw’indwara zitandukanye

 

 

This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

 

 

  User Rating:  / 0

Page 1 of 7

<< Start < Prev 1 2 3 4 5 6 7 Next > End >>