( 0 Votes ) 
Created on 02 July 2014 Written by Faustin Niyigena
Hits: 106
Print
Nubwo ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) gishimira abacuruzi bamaze kugura imashini zitanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM – electronic billing machines); kinavuga ko abatarazigura bazahanwa bikomeye.

Abasora bakaba bari barahawe italiki ya 31 Werurwe 2014 ko ariyo tariki ntaregwa yo kuba buri mucuruzi afite imashini itanga inyemezabuguzi ariko iyo taliki ikaba yarageze abasora 4000 aribo bonyine bamaze kuzigura mu bacuruzi hafi ibihumbi 7500 barebwa n’icyo gikorwa.

Iteka rya Minisitiri rishyiraho kugura izi mashini nyemezabuguzi rivuga ko bireba abacuruzi bose banditse ku musoro w’inyongeragaciro uzwi nka VAT cyangwa TVA bakorera ku butaka bw’u Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 002/13/10/TC ryo kuwa 31 Nyakanga 2013 ryerekeye imikoreshereze y’imashini y’ikoranabuhanga itanga inyemezabuguzi.

Iri teka rivuga ko umusoreshwa munini usabwa gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi (EBM) ntayikoreshe ahanishwa ihazabu ingana na miliyoni 20 y’amafaranga y’u Rwanda, naho uwisumbuye we ahanishwa miliyoni 10, uciriritse ahanishwa miliyoni 5 mu gihe umuto ahanishwa ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo abatarazigura hafi ya bose bahuriza ku kuba ari uko zifite igiciro kiri hejuru, Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard avuga ko akenshi usanga baba bashaka kunyereza imisoro, abandi ugasanga bataramenyera neza uburyo izo mashini zikoreshwa ndetse ibyo ngo bikaba biri mu byatumye batabona umubare w’abakagombye kuba bafite izo mashine ku munsi ntarengwa.

Yagize ati: “hari abantu benshi badatanga za “fagitire” ku baguzi kandi ibyo binyereza imisoro buri gihe ndetse hari n’abandi bagerageza guhisha inyemezabuguzi ku byacurujwe ibi byose ni byo byatumye guverinoma ifatanyije na RRA bafashe ingamba zo gukumira ibibazo byagaragaraga ku misoro yinjiraga mu isanduku ya Leta”.

Gusa ngo mu rwego rwo kugira ngo iyo ngeso icike bafite gahunda y’igihe kingana n’amezi 3 bakora igenzura kugira ngo babe bashaka ibisubizo by’ibyo bibazo.
Ese ubundi izi mashini zimaze iki?

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) cyerekana ko gukoresha izi mashini nyemezabuguzi zikoresha ikoranabuhanga bifasha umucuruzi ku giti cye mu bijyanye n’ibaruramari ry’ibicuruzwa bye ariko bikanafasha Guverinoma mu rwego rwo guca umuco wo kwiba imisoro.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard asobanura ko izi mashini zigabanya ikiguzi ndetse n’ibikenerwa mu kubika ibitabo kuko ari yo itanga raporo y’umunsi, ukwezi ndetse n’umwaka haba ku mucuruzi cyangwa umukozi wa RRA ubishinzwe kuko zisangiza amakuru umucuruzi na RRA ajyanye n’ubucuruzi ku buryo birinda ibibazo byajyaga bibaho by’inyerezwa ry’umusoro.

Ikindi ni uko izi mashini zoroshya uburyo igenzura ryakorwaga, ndetse bikoroshya no kuvumbura abasora badakora imenyekanisha ku buryo bunoze kuko RRA yahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu gutanga inyemezabuguzi aho bamwe banyerezaga imisoro ntiberekane inyemezabuguzi zakoreshejwe mu gihe cy’igenzura (audit).

RRA ivuga ko iyi mpamvu itangwa n’abacuruzi y’uko izo mashini zihenda idafite inshingano kuko akenshi baba bashaka kunyereza imisoro bityo ikaba isaba buri wese bireba kuyigura mbere y’uko itangira gushyira mu bikorwa ibihano biteganywa
n’iteka rya Minisitiri.

Twibuke ko mu Kinyarwanda dufite umugani uvuga ngo “itegeko rirusha ibuye kuremera”, ni byiza rero ko abo bireba bose bagura izi mashini kugira ngo batavaho bafatwa nk’abigometse kuri Guverinoma banga kubahiriza amategeko ishyiraho mu nyungu z’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange. TSM

Byanditswe na Faustin Niyigena
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
 

  User Rating:  / 0
( 0 Votes ) 
Created on 27 April 2014 Written by Yinka Olaito
Hits: 166
Print

By Yinka Olaito
Someone approached me at a business meeting recently and explained that they had been following my blog and other write ups online for long but their corporate social media pages had not been able to attract a thousand followers since they were created. What can we do? Can you get us someone who can perform such magic?’

This is a challenge many individuals and corporate business owners and social media managers face. I have been on twitter since 2008 and deliberately decided not to work on increasing my followers beyond a thousand. I work harder on my Facebook and Linkedin platforms because these offer greater value to me. So I get better result from these platforms than Twitter. I value quality over quantity. For business purposes this may not be ideal, but since this is my private platform, I am ok. But when working with a client I will not adopt this strategy. We must admit also, we have seen brands which concentrate on Facebook over twitter and verse versa.

Here is what you can do to increase your fans and followers on Social platforms.
Firstly, have a goal, know what you want to achieve, focus on what works for you and not what is working for others. Then keep evaluating your progress and change if you realise a need to.

Keep improving your value creation: When you offer value, you attract more people who share and can relate with your story. Content is key in this area. Figure out who you want to reach online. Make sure you know what they want and be dedicated to it. We must also acknowledge some issues attract people more than others. Also note, Celebrities and Public figures/household names will hit thousands of followers than someone who is just building a name.  Never use this as an excuse but take note of it.

Get education: Online behaviours and attitude are often in variant to offline. We must admit there are semblances. Make an attempt to maintain appropriate online behaviour. This will make you more informed about audience motivations, drivers and other techniques that can help you achieve your goal faster.

Network: There is no solo run online. Many solo runs will take years of personal time investment. Network with others and especially with noted online influencers in the industry or geographical location.


Give back
: In addition to the above, give back, retweet, share what you feel is important to your crowd.  Be generous in this area and you will see many who will help you too.

Be human: Do not be serious all time: people want to know you are not all about business. They will like to see other things are of interest to you also. At least give 10% of your sharing to some stuff that may not be of major concern to your business.  Remember people flock into social media to have fun also. Show the human side of your business.

Read, read and read: This cannot be over stressed. The changing environment is ever there online. Keep a tab on the changes. Read materials online. While reading, you can also land on power idea on how to create better content that will attract more followers.

Give gifts and rewards: Gifts and rewards are effective means of attracting followers and fans. No one hates gifts, rewards no matter how small it may look. Find a way of inculcating this once a while. It will do a lot of magic.

Do not kill yourself: I have done all these and yet I have not met my target, someone may say. Re-evaluate your goal and check if you are missing something. If you do this well, then do not kill yourself or give up. Continue to do what you are doing and be happy.

The author is a Communication specialist, Social Media expert, Trainer and speaker.
www.yinkaolaito.com

  User Rating:  / 0

Page 1 of 5

<< Start < Prev 1 2 3 4 5 Next > End >>